INGERI ARTS YIZIHIJE UMUNSI W’IBIKORWA BYIZA



a) Umunsi Mpuzamahanga w’Ibikorwa Byiza (Good Deeds Day) ni iki? 

Ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n’imiryango myinshi ku isi hose ndetse n’ibigo by’ubucuruzi. Umunsi ahanini uba ugizwe n’ibikorwa ndetse n’inyigisho zishimangira ko buri wese ashobora gukora igikorwa kiza, cyaba gito cyangwa kinini ariko kigamije guteza imbere imibereho y’abandi. Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 mu kigo cy’Umuco n’Imyidagaduro cya Musanze guhera saa kumi n’igice z’umugoroba.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa muri 2007 utangijwe na Shari Arison abinyujije mu muryango witwa Ruach Tova muri Isirayeli (Israel), uza guhinduka Umunsi Mpuzamahanga guhera mu wa 2012. Mu Rwanda wizihijwe bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 n’Ingeri Arts.


Nk’uko Umuyobozi wa Gahunda w’Ingeri Arts MUHIRE Emmanuel yabisobanuye, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibikorwa Byiza ni umunsi uha urubyiruko urubuga rwo kuganira no guhura bakungurana ibitekerezo ku mbaraga zo gushyira hamwe ari zo murunga w’iterambere ndetse rukanafata ingamba zo kurwanya inabi, ubwigunge, ubufurâ ndetse no guharanira umuco wo gukora neza. Ni urubuga urubyiruko rusangiriramo imbonê, ubunararibonye n’ibyifuzo rugamije gukâgura imyumvire yagutse kandi iboneye binyuze mu biganiro (mpaka), ibikino, ibikorwa by’ubwitange ndetse n’imyidagaduro. Si urubyiruko gusa kandi n’abakuze bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no gufata ingamba z’ibyakorwa ngo umuryango mugari w’abantu ugire ishinjo. Ikindi ni uko ari n’umunsi wo gukorera abandi ibyiza bitarangirira k’uwo munsi ahubwo bihabwa imbaraga hagashimangirwa ubutangamuganzanyo bwabyo.

b) Igikorwa kiza ni iki? 

Ni ikintu gito cyangwa kinini muntu akora biturutse ku mutimanama we agamije gukemura ikibazo cy’undi cyangwa abandi mu buryo bufatika (matérielle) cyangwa budafatika (morale) kikaba cyatsura imibereho myiza y’umuryango mugari wose cyangwa umuntu umwe ku giti ke, cyangwa se kikaba gihimbaza imibanire myiza muri ibyo byiciro by’abantu.

c) Kuki Ingeri Arts yizihiza uyu munsi? 

Ingeri Arts ni umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abana n’urubyiruko bigamije iterambere rirambye ry’imibanire n’ubukungu mu Rwanda. Ni umuryango ugizwe n’inzego z’ibanze ari zo: Galaxy Theatre Troupe rushinzwe kubungabunga no guteza imbere Ubugeni bw’ikinamico n’ubundi buhanzi bukozwe mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda cyangwa umwimerere w’umuco nyarwanda. Amasaro yaka rushinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco nyarwanda. Creative Arts Division rushinzwe kubungabunga no guteza imbere Ubugeni n’Ubukorikori,… Ibi rero bigenda byerekana impamvu yo kwizihiza umunsi nk’uyu nk’uko byagiye bigarukwaho mu biganiro.

Ingeri Arts yizihiza uyu munsi rero kugira ngo:
  • Twongere kwiyibutsa indangagaciro yo kubana neza no kugirirana ineza twimakaza umuco wo gukora ibikorwa byiza aho dutuye kandi tuniga kureba kure hashoboka. 
  • Duhe agaciro ibikorwa byose bigamije guteza imbere imibereho myiza uko byaba bingana kose, aho byaba byakorewe hose ndetse n’uwo byaba byakorewe wese. 
  • Twibutse urubyiruko rw’ingeri zose ko ari rwo ejo hazaza h’Igihugu kandi ko n’uyu munsi imbaraga zarwo zikenewe ngo gisagambe. 
  • Twigire hamwe ibyakorwa ngo umuryango mugari wizihirwe usabanye kandi buri wese agire ishema ryo kubaho. 
  • Tuvuganire cyangwa tugere kuri ba bandi bakeneye ineza y’ibikorwa bito bihindura imibereho. 
  • Dukangurire ababyeyi kwimakaza umuco wo gukora neza no kubitoza abana babo bakiri bato. 

Uyu mwaka, Ingeri Arts yawizihirije ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco wo gukora neza bizamura imibereho myiza y’aho batuye”. Ni ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko rusaga 40 ruturutse ahantu hatandukanye nko mu bigo by’amashuri, amatsinda y’urubyiruko n’abikorera. Ibibazo byigagwaho mu matsinda byose byahurizaga ku ntego y’uyu mwaka kandi bigamije kurebera hamwe uruhare urubyiruko rwagira mu guteza imbere umuco wo gukora ibyiza.

Urubyiruko rwari rwitabiriye rumaze kwerekana ibyo rwagezeho mu matsinda, Umuyobozi Mukuru w’Ingeri Arts Jean-Paul INGABIRE yaboneyeho gutanga impuguro, agaragaza ko gukora neza bitagombera ubushobozi buhanitse kandi ko buri wese uko ameze kose ashobora gukora igikorwa kiza. Yasobanuye ko burya ibikorwa binakomeye muntu aba akeneye ari byo abantu badakunze no guha agaciro. Aha yatanze urugero ruboneka mu ndangagaciro z’Abanyarwanda yo gusuhuzanya no kubwirana neza. Yavuze ko hari abantu benshi baba bakeneye byibura uwabasuhuza, akabavugisha bakumva ko hari ubitayeho; icyo iyo ugikoze uba ukoze igikorwa kiza. Jean-Paul kandi yasobanuye ko umuco wo gukora neza wakwizera ko ushinze imizi ari uko urubyiruko n’abana babirerewemo bakabikurana. Ibyo byongera guha ababyeyi inshingano ikomeye yo kuba intangarugero ku bana babo no kubatoza ibikorwa byiza. Gukora neza kandi yavuze ko atari impuhwe umuntu aba agize, ahubwo ko muntu yaremewe gukora neza kandi ikaba n’inshingano ye mbatanwa.

Habayeho umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’umunsi ari na ko intego y’umunsi ihuzwa n’intego zihariye z’Ingeri Arts. Mu gusoza ibiganiro, abitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo by’icyajya gikorwa mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibikorwa Byiza kandi urubyiruko rwose rufatira hamwe umwanzuro rusange wo gukora neza kuva uyu munsi nk’uko babyemeresheje ikiganza. 











Comments

Popular posts from this blog

Ingeri

Amasaro Yaka