INGERI ARTS YIZIHIJE UMUNSI W’IBIKORWA BYIZA
a) Umunsi Mpuzamahanga w’Ibikorwa Byiza (Good Deeds Day) ni iki? Ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n’imiryango myinshi ku isi hose ndetse n’ibigo by’ubucuruzi. Umunsi ahanini uba ugizwe n’ibikorwa ndetse n’inyigisho zishimangira ko buri wese ashobora gukora igikorwa kiza, cyaba gito cyangwa kinini ariko kigamije guteza imbere imibereho y’abandi. Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 mu kigo cy’Umuco n’Imyidagaduro cya Musanze guhera saa kumi n’igice z’umugoroba. Uyu munsi watangiye kwizihizwa muri 2007 utangijwe na Shari Arison abinyujije mu muryango witwa Ruach Tova muri Isirayeli (Israel), uza guhinduka Umunsi Mpuzamahanga guhera mu wa 2012. Mu Rwanda wizihijwe bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 n’Ingeri Arts. Nk’uko Umuyobozi wa Gahunda w’Ingeri Arts MUHIRE Emmanuel yabisobanuye, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibikorwa Byiza ni umunsi uha urubyiruko urubuga rwo kuganira no guhura bakungurana ibitekerezo ku mbaraga zo gushyira hamwe ari zo murunga w’iteramber